top of page

Autism ni iki?

Autism ni indwara y’ ubukure irangwa n’ ibibazo mu mivuganire, imibanire n’ imyitwarire. Iyi ndwara imara igihe kinini kandi ibimenytso byayo ntibimera kimwe ku bantu batandukanye.

Ibimenyetso byayo bigizwe no gukomererwa mu kugenda, ubushobozi bucye bw’ ubwenge n’ imibanire n’ abandi. Abantu bafite Autism bashobora kwiga, gukora, gutekereza, kuvugana n’ abandi kurusha abantu badafite iyi ndwara.


Autism ifatwa nk’ indwara kuko hari itandukaniro mu bimenyetso uva ku muntu umwe ujya ku wundi n’ ubukana bw'ibyo bimenyetso.


Ibimenyetso bya Autism


Mu gihe ibimenyetso byayo bitandukanye ku bantu, bitangira kugaragara mbere y’ imyaka itatu y’ ubukure. Ababyeyi bashobora kubibona bagendeye ku buryo abana babo bisanzura, uko bakira ibibakorewe n’ ubushobozi bwabo mu kuvugana n’ abandi.

Ibimenyetso bya Autism birimo imyitwarire yisubira kenshi, urugero ruto rwo gushishikara n’ ibibazo mu mibanire n’ abandi.


Nubwo abantu bafite indwara ya Autism batagaraza ibimenyetso byose, akenshi bagaragaza ibi bikurirkira:

  • Gukomererwa no guhanga umuntu amaso

  • Ibibazo bigaragara nyuma cyangwa mu biganiro.

  • Kubangamirwa n’ uko gahunda yapanze zihinduriwe umurongo.

  • Ibimenyetso byo mu maso bidahuye n’ ibiri kuvugwa.

  • Gushishikazwa no kwitegereza ibintu mu gihe kinini.

  • Kubura ibyishimo mu bikorwa bimwe na bimwe.

  • Gukomererwa no gusohora amagambo ajyanye n’ icyifuzo afite.

  • Kudakora imikino abandi bana bakora.

  • Kuterekana amaranamutima ku bantu bamwitayeho

  • Kwiyumvira cyane ku buryohe, urumuri cyangwa impumuro

  • Imyitwarire yisubiramo(urugero: Kubyina, kugenda, cyangwa gukoma amashyi)

Ni iby’ ingenzi kwibuka ko kubera autism ari indwara, abantu bashobora kugira ibimenyetso ku rugero ruto, ruringaniye cyangwa rukabije. Abantu bamwe na bamwe bashobora kugaragaza ibimenyetso byinshi ariko bigira ingaruka ku rugero ruto.


Ahandi, abantu bashobora kugira ibimenyetso bike ariko bigatuma badakora neza.

Abantu bafite autism ku rugero ruto akenshi bakora neza mu buzima busanzwe ariko hari ibyago byinshi byo kugira ibindi bibazo byo mu mutwe harimo umujagararo(stress), kugira ibitekerezo byisubira cyane, umuhangayiko n’ agahinda.


Autism iboneka mu bwana kandi ishobora kugaragara mu bantu bose hatagendewe ku mikoro yabo cyangwa aho baturuka.


Ibimenyetso byo kwitaho


Buri mwana arihariye, ariko ibimenyetso bishobora kugenderwaho n’ inzobere birimo:

  • Ku mezi atandatu, umwana ntaseka

  • Ku mwaka umwe, umwana ntavuga

  • Umwana ntiyitaba ahamagawe mu izina rye

  • Ku mwaka umwe, umwana ntakinisha ibintu

  • Ku mezi 16, umwana ntabasha kuvuga ijambo ku rindi.

  • Ku myaka ibiri, umwna ntasohora interuro y’ amagambo make

  • Ubushobozi bwo kuvuga no kwisanzura ku bandi buragabanuka.

Ibigenderwaho mu kwemeza indwara ya Autism


Akenshi ababyeyi nibo babona ibimenyetso by’ indwara ya autism ku bana babo ariko bishobora kubonwa n’ abita ku mwana, abarezi be cyangwa abaganga b’ umwana. Isuzuma rikozwe hakiri kare rirafasha. Niba ubona ari ikibazo mu myitwarire umwana wawe agaragaza, ihutire kubimenyesha umuganga. Iyo isuzuma rikozwe hakiri kare, umwana atangira guhabwa ubufasha.


Nta kizamini cyihariye umuntu yahabwa kigaragaze ko afite indwara ya autism. Abaganga bitegereza imyitwarire ndetse bakifashisha ibibazo byerekeye imikurire y’ umwana.


Isuzuma


Mu isuzuma risanzwe ku mikurire y’ umwana, abaganga barebera ku bihe by’ ingenzi mu mikurire no gusuzuma ubwoko bw’ imikurire itagenda neza nkuko bikwiye. Iyo bibonetse ko hari ibihe by’ ingenzi bitagenze neza mu mikurire yabo, isuzuma ryisumbuyeho rirakorwa hakamenyekana ikibazo umwana afite.


Mu iryo suzuma, itsinda ry’ abagana riba rigizwe n’ umuganga wita ku bana, inzobere mu kuvura idwara zo mu mutwe mu bana, impuguke mu ndwara zo kuvuga ndetse abo bose barebera hamwe ibintu bitandukanye harimo imyitwarire iranga umwana bitewe n’ igihe agezemo, ubushobozi bwo gutekereza n’ ubushobozi bwo kuvuga.

  • Ikizamini kiriho ibibazo kuri autism

  • Gukurikirana amateka y’ imikurire y’ umwana

  • Ibizamini byo kumva

  • Ikizamini cyo gutekereza(IQ test)

Autism ishobora gusuzumwa ku bana bafite munsi y imyaka ibiri y’ ubukure kuko ibimenyetso byayo bigaragara mu myaka itatu ya mbere y’ ubuzim bw’ umwana.


Kwemeza Autism mu bantu bakuru


Nubwo autism ari indwara isuzumwa mu bwana, ishobora kuboneka mu ngimbi, abangavu n’ abantu bakuru. Kwemeza iyo ndwara rimwe na rimwe biragorana kuko ibimenyetso byayo bishobora kwitiranywa n’ izindi ndwara zo mu mutwe harimo umuhangayiko, obsessive compulsive disorder (indwara irangwa n’ ibitekerezo n’ imyitwarire byisubira ) na attention deficit hyperactivity disorder(irangwa no kutaguma hamwe no gukubagana)


Mu gihe abashakashatsi benshi bakiri kwiga ku buryo bwakoreshwa mu kuvura abantu bakuru bafite indwara ya autism, isuzuma rishobora gufasha mu kumenya ibibazo byo mu gihe cyashize cyangwa ubu. Rishobora gutuma kandi umuntu yiga uko yamenya aho imbaraga ze nyinshi ziri kandi agahabwa ubufasha mu bibazo bibangamiye buzima bwe.


Ibaruramibare


Hagendewe ku cyegeranyo cy’ ikigo cyo kurwanya indwara(Centers for Disease Control and Prevention), umwana umwe w’ imyaka umunani muri 54, afite indwara ya autism. Icyo kigo kandi cyerekana ko iyi ndwara igaragara mu bantu bose, itagendeye ku mikoro cyangwa aho baturuka.


Ariko kandi byagaragaye ko indwara ya autism igaragara cyane mu bahungu kurusha abakobwa. Imibare kandi yerekana ko autism ubu igaragara cyane kurushaho mu bihe byashize. Bigaragara kandi ko yiyongera, ku kigero cya 10 kugeza kuri 17% mu myaka mike ishize.


Ibitera autism


Nubwo impamvu nyirizina itera autism itari yamenyekana, ubushakashatsi bwerekana ko ari indwara ishobora guhererekanywa mu bisekuru.

Ubusakashatsi bwerekana ko uko guhererekanywa, bishobora gutuma abana bavukana umwe afite iyo ndwara bishyira mu byago by’ uko undi nawe yayirwara.


Ariko kandi, ubushakashatsi bwerekanye ko kuri 20%, impamvu zitera autism ari ihererekanywa mu bisekuru. Hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo byumvikane neza uburyo ihinduka ry’ uturemangino rishobora kugira uruharemu gutera indwara ya autism.


Nubwo uturemangingo bitekerezwa ko tugira uruhare, ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko iyo umwana avutse atagejeje igihe n’ imyaka mike y’ ubukure ku mubyeyi w’ umugabo nabyo bifatwa nk’ impamvu ziganisha ku ndwara ya autism mu bana.

Imiti n’ ibiyobyabwenge umubyeyi yafata atwite, nabyo bitera ibyago bikomeye byo kuba umwana yavuka akagira indwara ya autism. Ariko ubushakashatsi bwerekanye ko inkingo umubyeyi ahabwa zidatera indwara ya autism ku mwana azabyara.


Ubwoko bwa Autism


Iyo byemejwe ko umuntu afite autism, abanganga berekana n’ urwego ibimenyetso byayo biriho. Ari inzego eshatu z’ uburwayi bwa autism.

  • Urwego rwa mbere: Ibimenyetso biboneka ku rwego ruto

  • Urwego rwa kabiri: Ibimenyetso biboneka ku rwego rugereranyije

  • Urwego rwa gatatu: Ibimenyetso biboneka ku rwego rukabije

Izi nzego zikoreshwa mu kwerekana uko imyitwarire n’ uburyo bwo kwisanzura bigirwaho ingaruka n’ ubwo burwayi.


Urwego rwa mbere