top of page

“Ubuvuzi bwifashisha Umuziki”: Menya Uburyo Bukorwa n’ Umumaro Wabwo


Ubuvuzi bwifashisha umuziki ni uburyo bukoresha ibigize umuziki mu gufasha abantu kumererwa neza no kwita ku buzima bwo mu mutwe. Ni uburyo bufite intego, burangwa n’ ibi bikurirkira:

  • Gukora umuziki

  • Kwandika indirimbo

  • Kuririmba

  • Kubyina

  • Kumva umuziki

  • Kuganira ku muziki

Ubu buryo bw’ imivurire bushobora gufasha abantu bafite indwara z’ agahinda, umuhangayiko, kandi bukongera icyanga cy’ ubuzima ku bantu bafite uburwayi bw’ umubiri.



Uwo ari we wese ashobora gukoresha ubu buryo, ntibigombera kuba warize umuziki kugira ngo ugirirwe umumaro n’ ubu buryo.


Ubwoko bw’ ubuvuzi bwifashisha umuziki


Ubuvuzi bwifashisha umuziki ni igikorwa gisaba imbaraga, aho umurwayi agira uruhare mu ikorwa ry’ umuziki, cyangwa ntakoreshe imbaraga nyinshi, ubwo bikajyana no kumva cyangwa gukora ibintu hifashishijwe umuziki. Inzobere nyinshi zikoresha ubwo buryo bwombi burimo gukora cyangwa gukoresha umuziki.


Hari ubwoko bwinshi bw’ ubuvuzi bwifashisha umuziki, burimo:

  • Ubuvuzi bwifashisha umuziki hagamijwe gusesengura imitekerereze: ubu buryo butuma ugira imbaraga zo kugira ikiganiro utateguye binyuze mu kuririmba cyangwa gucuranga ibikoresho byabugenewe ukamenya ibitekerezo byawe, akenshi utigeze witaho, ndetse nyuma ukaza kubigarukaho uri kumwe n’ inzobere mukorana urugendo rw’ ubuvuzi.

  • Kwifashisha umuziki bikozwe n’ umuntu bwite (Benenzon Therapy): kuri ubu buryo, umuntu ki giti cye niwe wishakira injyana imuryoheye, akenshi bikaba bigaragaza ko iyo njyana ifite aho ihuriye n’ ibitekerezo cyangwa ibyifuzo by’ imbere muri we.

  • Ubuvuzi bw’ imitekerereze n’ imyitwarire bwifashisha umuziki: ni uburyo bushyira hamwe ubuvuzi bw’ imitekerereze n’ imyitwarire n’ umuziki. Muri ubu buvuzi, umuziki ukoreshwa mu gukomeza imyitwarire imwe n’ imwe no guhindura indi. Ubu buryo kandi bufite umurongo bugenderaho, bwateguwe, kandi bushobora kwibanda ku kumva umuziki, kubyina, kuririmba cyangwa gucuranga ibikoresho by’ umuziki.

  • Ubuvuzi buhabwa amatsinda hifashishijwe umuziki: ni uburyo bwibanda ku muziki mu kuzana impinduka mu bantu bafite icyo bahuriyeho. Bikorwa mu matsinda kandi busaba uruhare rwa buri wese.

  • Uburyo bwa Nordoff-Robbins: bwitwa ko ari ubuvuzi bwo guhanga, bukaba bukorwa iyo umurwayi acuranze ibikoresho by’ umuziki (cyane cyane ingoma), agafashwa n’ umuganga nawe acuranga ikindi gikoresho. Ubu buryo bwo kuvura bwifashisha umuziki butuma umurwayi yirekura kandi akigaragaza uko ari.

  • Uburyo bwo ukoresha umuziki umuntu atekereza: ubu buryo bw’ ubuvuzi bukoresha umuziki ucuranze kandi ugenda gahoro nk’ inzira yo gutuma umuntu atekereza neza. Muri ubu buryo, usobanura uko wiyumva, uko umerewe, ibyo wibuka, n’ amashusho aza mu mutwe iyo utekereje mu gihe uri kumva umuziki.

  • Ubuvuzi bwifashisha kuririmba: ni uburyo bwibanda ku myitozo itandukanye, harimo gukoresha ijwi karemano, no guhumeka kugira ngo umuntu ahuze amarangamutima n’ ibyiyumbviro bye. Uyu murimo urema ikintu cyo kwitekerezaho wowe ubwawe.

Itandukaniro riri hagati y’ ubuvuzi bwifashisha umuziki n’ ubuvuzi bw’ ijwi


Ubuvuzi bwifashisha umuziki n’ ubwibanda ku ijwi buratandukanye, kandi buri buryo bufite icyo bugajime, umurongo ngenderwaho, ibikoresho n’ aho bukorerwa.

  • Ubuvuzi bwifashisha umuziki ni uburyo bushya, ariko ubwibanda ku ijwi bushingiye ku mico y’ abantu baba mu gace ka Tibet, muri Asia y’ iburasirazuba.

  • Ubuvuzi bw’ ijwi bukoresha ibikoresho kugira ngo ijwi rigororoke, ariko ubuvuzi bwifashisha umuziki bwibanda ku bimenyetso birimo umujagarararo n’ uburibwe.

  • Amahugurwa n’ ibyangombwa byo gukora umwuga w’ ubuvuzi bw’ ijwi ntago bihuye n’ ibikenewe mu kuvura abantu hifashishijwe umuziki.

  • Inzobere mu buvuzi bwifashisha umuziki akenshi zikora mu bitaro, mu bigo bivura ababaswe n’ ibiyobyabwenge, cyangwa bakikorera, ariko abaganga mu buvuzi bwibanda ku ijwi batanga serivisi zabo nka kimwe mu biherekeza ubuvuzi bwatanzwe n’ abandi.

Uburyo bukoreshwa


Iyo utangiye gukorana n’ inzobere mu buvuzi bwifashisha umuziki, uhera ku kumenya intego zawe. Urugero; niba ufite agahinda gakabije, ushobora kwizera ko wakoresha umuziki mu kuzamura ibyishimo byawe kandi mu buryo karemano. Ushobora kandi kuba ushaka gukoresha umuziki mu kuvura ibindi bimenyetso by’ agahinda gakabiije harimo umuhangayiko, kubura ibitotsi, cyangwa gutakaza ubushobozi bwo kwibanda ku kintu kimwe.


Mu gihe cy’ ubuvuzi bwifashisha umuziki, ushobora kumva ubwoko butandukanye bw’ umuziki, ucuranga ibikoresho by’ umuziki, cyangwa ukaba wahimba indirimbo zawe.


Ushobora gusabwa kuririmba cyangwa kubyina. Umuganga wawe ashobora kugutera imbaraga zo gukoresha uburyo bwawe ushaka, cyangwa bakakubwira uburyo ukurikiza.


Ushobora gusabwa kwita ku marangamutima yawe mu gihe uri muri icyo gikorwa cyangwa ukemerera ibyiyumviro byawe bikayobora ibyo uri ukora. Urugero; niba ufite umujinya, ushobora gucuranga cyangwa ukaririmba n’ ijwi riranguruye, ukabikora vuba, kandi uvanga amajwi.


Ushobora gukoresha umuziki kugira ngo umenye inzira wakoresha uhindura uko wiyumva. Niba wagaragaje umujinya cyangwa umujagararo, umuganga wifashisha umuziki ashobora kukubwira kumva cyanwa guhanga umuziki ugenda gahoro kandi woroheje.


Ubuvuzi bwifashisha umuziki akenshi bukorerwa umurwayi umwe, ariko abantu batandukanye bashobora kubuhabwa mu itsinda niba bishoboka. Guhura n’ umuganga ukoresha umuziki mu buvuzi atanga bikorerwa ahantu habugenewe, harimo:

  • Ivuriro

  • Ikigo nderabuzima

  • Gereza

  • Ibitaro

  • Mu biro by’ abaganga bigenga

  • Ahavurirwa indwara z’ umubiri

  • Ibigo byita ku babaswe n’ ibiyobyabwenge.

Aho byabera hose, icyumba mukoreramo mwembi kigomba kuba kiri ahantu hatuje, kandi hatari ibirangaza.


Ibibazo bivurwa hakoreshejwe ubuvuzi bwifashisha umuziki


Ubuvuzi bwifashisha umuziki bushobora kugirira umumaro abantu bafite:

  • Indwara ya Alzheimer (irangwa no kugira amazinda)

  • Umuhangayiko n’ umujagararo

  • Autism

  • Indwara z’ umutima

  • Uburibwe bumaze igihe kirekire

  • Agahinda gakabije

  • Diyabete

  • Ibibazo mu bwisanzure ku bandi

  • Ihindagurika ry’ amarangamutima

  • Kumva wihaye agaciro gake

  • Kubabara umutwe

  • Guhubuka

  • Kumva umerewe nabi

  • Indwara y’ ihungabana

  • Ibibazo bijyanye no kubyara

  • Kwitabwaho nyuma y’ impanuka cyangwa kubagwa

  • Ibibazo byo guhumeka

  • Ububata bw’ ibiyobyabwenge

  • Ibibazo bijyanye no kubagwa

  • Gukomereka kw’ ibice bigize ubwonko

  • Ibibazo byo kugenda cyangwa kugenzura ibice by’ umubiri.

Ubushakashatsi bwerekanye ko Ubuvuzi bwifashisha umuziki bushobora gufasha abantu bafite:

  • Kubura ibitotsi

  • Indwara ya obsessive compulsive disorder

  • Indwara yo mu mutwe (schizophrenia)

  • Guturika imitsi y’ ubwonko

Ikindi ni uko ubuvuzi bwifashisha umuziki bukoreshwa mu gufasha abana, ingimbi n’ abangavu:

  • Kumva neza abo ari bo